Image1\

BCR yagabanyirije abayigana gutonda imirongo

Print

By AHISHAKIYE J.D'AMOUR

Ubuyobozi bwa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda, BCR (Banque Commerciale du Rwanda) bwazaniye abakiliya bayo bayifitemo amakonti n’abazayafunguzamo mu minsi iri imbere uburyo iyi banki ivuga ko buzafasha abo bayigana kubona serivisi bakenera batagiye gutonda imirongo muri banki.

 

Ubu buryo bwitwa internet banking buzakoreshwa n’abakiliya ba BCR bafite itumanaho rya telefoni igendanwa ya MTN cyangwa se abakoresha umurongo wa interineti, buzafasha abakiliya ba BCR kujya bagura amakarita yo guhamagara, kwishyura umuriro n’amazi, kwishyura no kohereza amafaranga kuri konti zinyuranye muri BCR no mu zindi banki umukiliya atavuye aho ari, aho akorera cyangwa aho atuye.

Umukiliya wa BCR wese uziyandikisha muri ubu buryo azabasha nanone kwishyura ibikoresho na serivisi akeneye adakoresheje amafaranga agendanwa mu ntoki igihe abo yishyura bafite konti muri banki. Isaiah G. Chindumba ushinzwe kuyobora ibikorwa byose muri BCR agira ati « Iyi serivisi nshya ya BCR izafasha abatugana bose kuba babasha guhaha, kwishyura no koherereza abo bashatse amafaranga kuri konti batagombye kuza gutonda umurongo muri BCR ngo basabe gukorerwa izo serivisi.

Ahubwo umukiliya wa BCR uziyandikisha azajya abasha kugenzura no gukoresha amafaranga ye yose afite kuri konti kandi abikorere aho aherereye hose mu Rwanda no mu karere k’Umuryango w’ Afurika y’Uburasirazuba.

» Umukiliya uzahabwa iyi serivisi azajya yishyura amafaranga 1,000 y’u Rwanda buri kwezi cyangwa se ayishyurire rimwe ku mwaka atange amafaranga 12,000 y’Amanyarwanda. Igihe iyi serivisi yazasabwa n’ikigo cyangwa itsinda ry’abantu benshi bakorana kandi bakunze kohererezanya amafaranga, icyo kigo cyizajya gitanga amafaranga y’u Rwanda 30,000 ku mwaka hatitawe ku mubare w’abakoresha iyo serivisi bose muri icyo kigo cyangwa itsinda.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, BCR yabaye banki ya mbere mu kugeza ku bakiliya bayo uburyo benshi bamenyereye ku izina rya mobile banking bufasha ubukoresha kumenya amakuru yose kuri konti ye muri banki. Kuri ubu, ubu buryo bukoreshwa mu mabanki ya BK (Banki ya Kigali), BPR (Banque Populaire du Rwanda) na BCR.

Eve Tushabe Muvunyi ushinzwe kwamamaza no gutanga amakuru muri BCR avuga ko ubu buryo bwa mobile banking bwafashaga umukiliya wa BCR kumenya amakuru gusa, ariko ntagire igikorwa akorera kuri konti ye. Madamu Muvunyi ati « Guhera ubu, umukiliya wa BCR ubyifuza azajya abasha no kohereza amafaranga, kwishyura ibyo akeneye aho ari hose atagombye kugenda amafaranga cyangwa kujya kuyabikuza kuri banki.

» ubu buryo bwa mobile banking busanzwe bwishyurwa amafaranga 90 y’u Rwanda buri nshuro yose umukiliya wa BCR abukoresheje. Internet banking imaze iminsi mike itangiye gukoreshwa muri BCR. Ubwo twajyaga mu icapiro, internet banking yari ifite abayikoresha basaga 1600 mu gihe mobile banking ifite abayiyobotse basaga 2500.

Kuri ubu BCR ivuga ko izi serivisi zikoreshwa kuri interineti aho ariho hose ku isi, no ku murongo wa telefoni zigendanwa ziri mu ifatabuguzi rya MTN. Ubuyobozi bwa BCR buvuga ko buri mu biganiro ngo iyi serivisi izagere no ku bafatabuguzi b’umurongo w’itumanaho wa TIGO mu minsi ya vuba.

Abashinzwe amakuru muri TIGO ntibashatse gutangariza Imvaho Nshya aho TIGO igeze mu gutegura kugeza iyi serivisi ku bafatabuguzi bayo bafite amakonti muri BCR. TIGO ifite abafatabuguzi barenga miliyoni n’ibihumbi Magana abiri mu Rwanda. 

SOURCE: ORINFOR

| home | about us | webmail | forms | careers | press & media | contact us |

Copyright © 2011 Banque Commerciale Du Rwanda Ltd.